





























Hadeeth Cards
Da'wa cards that highlight great meanings from the noble prophetic hadiths in a simple style and attractive display that helps the Muslim to have a deeper understanding of his religion in an easy way
All
Hadith yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko: Ku munsi w'ifatwa ry'umujyi wa Maka, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahaye abantu inyigisho iravuga iti: "Yemwe bantu! Mu by'ukuri Allah yabakuriyeho ubwibone bwa kijiji no kwiratana ibisekuru; bityo abantu ni babiri: Uwumvira Allah, umutinya, w'umunyabuntu, n'umuntu w'umwangizi, w'inkozi y'ibibi, usuzuguritse imbere ya Allah. Kandi abantu bose ni bene Adamu, kandi Allah yaremye Adamu mu itaka. Allah aragira ati: {Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha kugandukira (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose}." [Qur'an 49: 13].
At-TirmidhiIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahaye abantu inyigisho ku munsi w'ifatwa ry'umujyi wa Makat irababwira iti: Yemwe bantu! Mu by'ukuri Allah yabakuriyeho ubwibone bwa kijiji n'ubwirasi, no kwiratana ibisekuru, kandi ko abantu barimo ingeri ebyiri: Uwumvira Allah, umutinya, ugaragira Allah Nyir'ubutagatifu wenyine, uwo nawe aba ari umuntu wubahitse imbere ya Allah, kabone n'iyo nta butunzi cyangwa se umuryango yaba afite. Cyangwa se umwangizi, w'inkozi y'ibibi, uyu akaba asuzuguritse imbere ya Allah, ndetse nta n'icyo avuze, kabone n'iyo yaba afite ubutunzi cyangwa se icyubahiro cyangwa se ubutware. Kandi ko abantu bose ari bene Adamu, ndetse Allah yaremye Adamu mu gitaka. Bityo ntibikwiye ko umuntu ufite inkomoko mu gitaka ko yakwibona cyangwa se akumva ko ari igitangaza. Ibi bikaba bishimangirwa n'imvugo ya Allah igira ati: {Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha kugandukira (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose}." [Qur'an 49: 13].
Hadith yaturutse kwa A-Zubayr Ibun Al Awam yaravuze ati: Ubwo hahishurwaga umurongo wa Qur'an ugira uti: {Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)} [Surat A-Takathur:8], A-Zubayr yaravuze ati: Yewe Ntumwa y'Imana, iyo ngabire tuzabazwa ni iyihe, ese ni itende n'amazi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Bizagenda bityo..."
At-TirmidhiUbwo hahishurwaga uyu murongo: {Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi)}; bisobanuye ngo: Muzabazwa niba mwarubahirije gushimira Allah kuri izo ngabire yabahundagajeho. A-Zubayr Ibun Al Awam (Imana imwishimire) yarabajije ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ni iyihe ngabire tuzabazwa? Ese ni ingabire ebyiri ari zo tende n'amazi?! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Muzabazwa kuri buri ngabire mufite harimo n'izo, kuko nazo ni mu ngabire za Allah Nyir'ubutagatifu.
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri (Imana ibishimire bombi) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Musohoze ubutumwa mwanyumviseho n'ubwo waba umurongo umwe, nta n'ikibazo mujye munavuga ku byerekeye bene Isiraheri , ariko uzambeshyera ku bushake, azitegure icyicaro cye mu muriro."
Al-BukhariIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irategeka gusohoza ubumenyi bwo muri Qur'an cyangwa se Sunat, kabone n'iyo bwaba ari bucye bungana nk'umurongo umwe wo muri Qur'an cyangwa se imvugo imwe y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) gusa agomba kuba azi neza ndetse asobanukiwe n'ibyo ahamagarira abantu. Nyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko ntacyo bitwaye kuvuga ku byerekeye bene Isiraheri byababayeho ariko bidahabanye n'idini ryacu. Irangije ibuza kuyibeshyera , ko nihagira n'uyibeshyera ku bwende aziteganyirize icyicaro cye mu muriro.
Hadithi yaturutse kwa Al Miqdam Ibun Maadiy Karib (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ese birakwiye ko umugabo umwe amenya Hadithi yanturutseho yagamye ku mifariso y'iwe maze akavuga ati: Hagati yacu namwe twakiranurwa n'igitabo cya Allah (cyonyine); ibyo dusanzemo byaziruye tukaba ari byo tuzirura, n'ibyo dusanzemo byaziririje tukaba ari byo tuziririza? Nyamara ibyo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaziririje nibyo n'ubundi Allah yaziririje."
Ibn MaajahIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ibihe byasohoye aho usanga itsinda mu bantu ryicaye, ndetse umwe muri ryo yegamye mu mifariso y'iwe, yamenya Hadithi yaturutse ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) akavuga ati: Icyadukiranura hagati yacu namwe ni Qur'an Ntagatifu yonyine iraduhagije; ibyo dusanze muri yo bizuruye tukaba ari byo dukora, n'ibyo dusanzemo yaziririje tukaba ari byo tuziririza. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije igaragaza ko buri icyo ari cyo cyose yaziririje cyangwa se yabujije mu migenzo ye, itegeko ryacyo ni rimwe n'iry'ibyo Allah yaziririje mu gitabo cye, kuko ari we waje gusohoza ubutumwa buturutse kwa Nyagasani we.
Hadith yaturutse kwa Al Ir'baadw Ibun Sariyat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Umunsi umwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahagurutse, iduha inyigisho zikora ku mutima, zatumye imitima ikangarana, amaso azengamo amarira, maze Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Izi nyigisho uduhaye ko zimeze nk'izisezera? Gira inama utugira! Nuko iravuga iti: "Mujye mwitwararika gutinya Allah, no kumva ndetse no kumvira kabone n'iyo umugaragu ukomoka ahitwa Habashat yaba ariwe muyobozi wanyu. Kandi nyuma yanjye muzabona ukutavuga rumwe gukomeye, muzitwararika imigenzo yanjye n'imigenzo y'abasigire banjye bayobotse ndetse bakanayobora abandi, muzabifatishe ibijigo, kandi muzirinde ibyaduka mu idini, kubera ko buri cyaduka mu idini ari ubuyobe."
Abu DawoodIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahaye inyigisho abasangirangendo bayo zikora ku mutima zatumye imitima ikangarana, n'amaso akazengamo amarira, nuko barayibwira bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Izi nyigisho ko zimeze nk'izo gusezera kuko babonye ko bidasanzwe mu nyigisho yari isanzwe ibaha, nuko bayisaba inama bazitwararika nyuma yayo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Mbagiriye inama yo gutinya Allah Nyir'ubutagatifu, mukora ibyo yategetse, mureka ibyo yabujije. No kumva no kumvira abayobozi, kabone n'iyo mwaba muyobowe n'umugaragu cyangwa se undi uwo ari we wese uciriritse muri mwe, ntimuzareke kumwubaha no kumwumvira, mu rwego rwo gutinya ko byateza impagarara, kubera ko uzabaho muri mwe igihe azabona ukunyuranya no kutavuga rumwe kenshi. Nyuma ibagaragariza ibyo bakora ngo bave muri ibyo bigeragezo; ni ukwitwararika imigenzo ye, n'imigenzo y'abasigire be bari barayobotse ndetse bakayobora abandi nyuma ye ari bo: Abubakar A-Swidiq, Umar Ibun Al Khatwab, Uthman Ibun Afan, Ally Ibun Abi Twalib (Imana ibishimire bose). No kubifatisha ibijigo mubyitwararika. Yanababujije kandi ibintu by'ibyaduka mu idini kuko buri cyaduka ari ubuyobe.
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Nyuma yanjye mu bayoboke banjye hazabaho abantu bazababwira ibyo mutigeze mwumva mwe n'ababyeyi banyu, abo bantu muzabirinde."
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko hazabaho abantu mu bayoboke be mu bihe bya nyuma bazahimba imvugo z'ibinyoma, bakavuga ibitarigeze bivugwa n'umwe mbere yabo; bakavuga imvugo z'ibihimbano ndetse z'ibinyoma; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikaba idutegeka kwitandukanya nabo no kubirinda ntitwicarane nabo, ndetse ntitunumve imvugo zabo, kugira ngo izo mvugo zabo zitazisubiramo kenshi mu mitima yacu bikatugora kwitandukanya nazo.
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: "Najyaga nandika buri icyo ari cyo cyose numvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nshaka kubifata mu mutwe, nuko abakurayishi barabimbuza, barambwira bati: Urandika buri icyo ari cyo cyose wumvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha)! Intumwa y'Imana ni umuntu ivuga mu burakari no mu gihe kitari icy'uburakari?! Nuko ndecyera aho kwandika, mbibwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), maze ikora ikimenyetso inyereka n'urutoki ku munwa wayo iravuga iti: "Jya wandika, kubera ko ndahiye k'ufite roho yanjye mu kuboko kwe, ko ibiwusohokamo byose biba ari ukuri."
Abu DawoodAbdullah Ibun Amri (Imana imwishimire) yaravuze ati: Najyaga nandika ibyo ari byo byose numvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kugira ngo mbibungabunge, bamwe mu bakurayishi barabimbuza bambwira bati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ni umuntu uvuga mu gihe yishimye n'igihe ababaye ashobora no kwibeshya, nuko mpagarika kwandika; Nuko mbibwira Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) itunga urutoki ku munwa wayo, imbwira iti: Jya wandika, kuko ndahiye ku izina ry'ufite roho yanjye mu kuboko kwe ko nta kijya gisohoka muri uyu munwa usibye ko kiba ari ukuri, byaba mu gihe cy'ibyishimo cyangwa se mu gihe cy'uburakari. Allah kandi yamaze kuvuga ku Ntumwa ye (Imana iyihe amahoro n'imigisha) aho yagize ati: {3. Nta n’ubwo avuga ashingiye ku marangamutima ye* Ahubwo (ibyo avuga) ni ibyo ahishurirwa (na Allah).} [A-Naj'm: 3-4]
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko nta n'umwe mu bayoboke banjye uzanyumva yaba ari umuyahudi cyangwa se umunaswara ngo areke kunyemera, maze apfe atemeye ubutumwa naje nzanye usibye ko azajya mu muriro.
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irarahira ku izina rya Allah, ko uwo ari we wese uzayimenya yaba umuyahudi cyangwa se umunaswara cyangwa se n'abandi, cyangwa se akagerwaho n'ubutumwa bwa Muhamadi (Imana imwishimire), hanyuma agapfa atamwemeye ko azaba umwe mu bantu bazajya mu muriro ubuziraherezo.
Hadith yaturutse kwa Aishat na Abdillah Ibun Abass (Imana imishimire we na se) baravuze bati: Ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yegereje igihe cyo gupfa yitwikiriye igitambaro mu maso, yakomererwa ikagikura ku maso, maze iravuga iti: Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (aho gusengera)" iri kwihanangiriza gukora nk'ibyo!
Al-Bukhari and MuslimAishat na Ibun Abass (Imana ibishimire bose) baratubwira ko ubwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yegereje igihe cyo gupfa yitwikiriye igitambaro mu maso, yakomererwa ikagikura mu maso, maze iravuga iti: @Umuvumo wa Allah uzabe ku bayahudi n'abanaswara, bafashe imva zishyinguyemo Intumwa zabo bazigira imisigiti (Aho gusengera)! Iyo bitaza kuba biteye inkeke ntiyari kubyihanangiriza mu gihe yari imeze kuriya. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije abayoboke bayo kwisanisha n'ibyo abayahudi n'abanaswara bakora, kubera ko ari imwe mu nzira ziganisha mu ibangikanyamana Nyir'ubutagatifu!