





























Hadeeth Cards
Da'wa cards that highlight great meanings from the noble prophetic hadiths in a simple style and attractive display that helps the Muslim to have a deeper understanding of his religion in an easy way
All
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mana Nyagasani imva yanjye ntuzayigire ahakorerwa ibangikanyamana, Allah yavumye abantu bafashe imva z'abahanuzi babo bakazigira aho gukorera amasengesho."
AhmadIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasabye Nyagasani wayo ko imva ye itagirwa nk'ikigirwamana ngo abantu bayisenge, cyangwa se ngo byajye bayubamira igihe bayigezeho. Nyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ko Allah yirukanye mu mpuhwe ze uwo ari we wese wafashe imva z'abahanuzi akazigira ahantu ho gusengera, kubera ko kubikora gutyo byatuma abantu bahasenga ndetse bakanahizera.
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “ِAllah Nyir'ubutagatifu yaravuze iti “Njyewe ndihagije sinkeneye kubangikanywa n’ikindi kintu. Uzakora igikorwa icyo ari cyo cyose ambangikanyijemo n’ikindi kintu, ntabwo nkimwakirira.”
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu yavuze ko yihagije adacyeneye abo abangikanywa nawe, ni we wihagije nta na kimwe acyeneye, kandi ko umuntu uzakora kimwe mu bikorwa byo kumvira Allah ariko akabikora kubera Allah no kubera undi utari we, uwo Allah ntamwakirira ibyo akoze ahubwo bigarukira nyir'ukubikora. Ni itegeko kwegurira ibikorwa byose Allah Nyir'ubutagatifu kubera ko atajya yakira ibikorwa usibye ibikozwe kubera we Nyir'ubutagatifu.
Hadithi yaturutse kwa Djun'dubi (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mbere y'uko ipfa ho iminsi itanu ivuga iti: " Mpakanye ko nagira muri mwe inshuti magara, kubera ko Allah yangize inshuti ye magara nkuko Ibrahim yamugize inshuti ye magara, kandi iyo nza guhitamo inshuti magara mu bayoboke banjye nari kumugira Abubakari. Kandi ababayeho mbere yanyu bajyaga bafata imva z'abahanuzi babo n'abakora ibyiza muri bo bakazihindura imisigiti! Muramenye imva nimuzazihindure imisigiti, ibyo ndabibabujije!"
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi yagaragazaga urwego iri ho kwa Nyagasani wayo, kandi ko ari rwo rwego rwo gukunda rusumba izindi, nk'uko Ibrahim (Allah amuhundagazeho amahoro) yarugezeho. Niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahakanye ko yagira inshuti magara yindi itari Allah, kubera ko umutima wayo usendereye urukundo rwa Allah Nyir'ubutagatifu, no kumuha icyubahiro n'ikuzo ndetse no kuba imuzi, bityo nta wundi yagira inshuti magara utari Allah, Kandi ko iyo aza kugira indi nshuti magara mu biremwa yari kumugira Abubakar A-Swidiq (Imana imwishimire). Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije gukunda cyane ugakabya, nk'uko abayahudi n'abakirisitu babigenje ku mva z'abahanuzi babo ndetse n'abakoraga ibyiza muri bo kugeza ku rwego bazigize ibigirwamana bigaragirwa mu cyimbo cya Allah, ndetse banazubakaho insengero ndetse n'aho gusengera, niyo mpamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabujije abayoboke bayo ibikorwa nk'ibyo.
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah arafuha, n'umwemeramana arafuha, ariko gufuha kwa Allah kubaho igihe umwemeramana akoze ibyo yamuziririje."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko Allah afuha akananga ndetse akarakara, nk'uko umwemeramana afuha akanga akanarakara, kandi ko impamvu yo gufuha kwa Allah ari igihe umwemeramana akoze ibyo yamuziririje akora ibyaha nk'ubusambanyi, ubutinganyi, ubujura, kunywa inzoga n'ibindi.
Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko yumvise umugabo umwe avuga ati: Ntabwo ari ko bimeze, ndahiye kuri Al Kaabat, nuko Ibun Umar aravuga ati: Ntihakagire urahira ku kindi kitari Allah, kubera ko numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Uzarahira ku kindi kitari Allah azaba ahakanye cyangwa se akoze ibangikanyamana."
At-TirmidhiMuri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko urahiye mu izina ry'undi utari Allah cyangwa se amazina ye n'ibisingizo bye, azaba ahakanye Allah cyangwa se abangikanyije Allah; kubera ko kurahira biba bivuze ko wahaye agaciro n'icyubahiro icyo urahiriyeho, kandi icyubahiro nta wundi gikwiye usibye Allah wenyine, bityo nta wundi byemewe kurahiriraho uretse Allah no ku mazina ye no ku bisingizo bye Nyir'ubutagatifu. Uku kurahira ni bumwe mu buryo bw'ibangikanyamana rito; ariko igihe urahira ahaye agaciro n'icyubahiro uwo arahiriyeho cyangwa se icyo arahiriyeho nk'agaciro n'icyubahiro aha Allah cyangwa birenze, icyo gihe biba bibaye ibangikanyamana rikuru.
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri iswalat iremerera indyarya ni iswalat ya nijoro (Al Isha-i) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri)! N'iyo baza kumenya ibyiza byazo bari kujya baza kuzisenga kabone n'iyo baba bakambakamba; nigeze kugira umugambi wo gutegeka ko abantu basali nkabahitiramo umuntu ubasengesha, njye nkajyana n'abagabo bitwaje inkwi tukajya gushaka abagabo batitabira iswalat, tukabatwikiraho amazu yabo!"
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ku ndyarya n'ubunebwe zigira butuma zititabira iswalat y'imbaga by'umwihariko iya nijoro (Al Isha) n'iya mu gitondo (Al Fadj'ri), kandi ko iyo ziba zizi ibihembo n'ingororano byo kuza kuzisali hamwe n'abandi bayisilamu, zari kujya ziza kuzisali kabone n'iyo zaba zikambakamba nk'abana bato! . Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigeze no kugira umugambi wo gutegeka ko abantu basali, igahitamo ubayoborera iswalat, hanyuma yo n'abandi bagabo bakitwaza inkwi bakajya gutwikira mu mazu abagabo bataza gusali hamwe n'abandi kubera icyo cyaha bakoze, ariko ntabwo ari ko yabigenje kubera ko ayo mazu arimo abagore n'abana bato b'inzirakarengane ndetse n'abandi bafite impamvu zemewe, bo nta cyaha baba bazira.
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Masuud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ati: "Mu by'ukuri abantu babi ni abo imperuka izaza igasanga bakiri bazima, n'abagira imva ahantu ho gusengera (imisigiti)."
AhmadIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira abantu babi ko ari babandi imperuka izasanga bakiri bazima, ndetse na ba bandi bagize imva ahantu ho gusengera (imisigiti).
Hadith yaturutse kwa Mahmud Ibun Labid (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mu by'ukuri ibyo ntinya kuri mwe ni ibangikanyamana rito! Nuko babaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bati: None ibangikanyamana rito ni irihe yewe Ntumwa y'Imana? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: Ni ugukorera ijisho Abantu nk'aba ku munsi w'imperuka ubwo Allah azaba ahembera abantu ibyo bakoze, azababwira ati: Ni mujye kubo mwajyaga mukora ibikorwa kugira ngo babashime, murebe niba hari ibihembo mwababonaho!"
AhmadIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko ikintu atinya cyane ku bayoboke bayo ari ibangikanyamana rito ari ryo ryo gukorera ijisho, aho umuntu yakora kubera abantu. Hanyuma irangije ibabwira ko ibihano by'abantu nk'abo ku munsi w'imperuka bazabwirwa bati: Nimujye ku bo mwajyaga mukora ibikorwa kubera bo, murebe niba babahembera ibikorwa mwakoze!
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye Muadh Ibun Djabal ubwo yari amwohereje Yemen iti: "Mu by'ukuri ugiye guhura n'abantu bahawe igitabo, nuhura nabo uzabahamagarire guhamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, kandi ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah, nibamara kukumvira kuri byo uzababwire ko Allah yabategetse iswala eshanu ku manywa na nijoro, nibamara kukumvira kuri ibyo, uzababwire ko Allah yabategetse gutanga amaturo atangwa n'abakire muri bo akagarurirwa abacyene babo, nibamara kukumvira kuri ibyo, uzirinde imitungo yabo y'agaciro, kandi uzatinye ubusabe bw'uwahugujwe kuko hagati yabwo na Allah ntacyabukumira."
Al-Bukhari and MuslimUbwo Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari yohereje Muadh Ibun DJabal (Imana imwishimire) mu gihugu cya Yemeni agiye kubigisha no kubahamagarira kuyoboka Allah, yamugaragarije ko azahura n'abantu bahawe igitabo, kugira ngo abitegure, hanyuma atangire kubibahamagarira ahereye ku cy'ingenzi kubirusha. Akaba agomba guhera kukubahamagarira mbere na mbere ku gutunganya imyemerere, bahamya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri uretse Allah, ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa ya Allah. Kubera ko kubera iyo myemerere mizima ituma baba abayisilamu; nibamara kwicisha bugufi kuri ibyo, uzabategeka guhozaho iswala, kubera ko ari ryo tegeko rihambaye nyuma yo kwemera no guhamya Imana imwe rukumbi. Nibamara kwitwararika iswala no kuyubahiriza, uzategeke abakire muri bo gutanga amaturo agaruka ku bacyene babo. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nibwo yahise imwihanangiriza imubuza kwegera imitungo yabo ihenze bakunze, kubera ko icyo bategetswe ari ugutanga mu rugero. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije imugira inama yo kwitandukanya n'amahugu, kugira ngo hatazagira uwo ahuguza maze akamusabira nabi kubera ko ubusabe bw'uwagujwe bwakirwa!