





























Hadeeth Cards
Da'wa cards that highlight great meanings from the noble prophetic hadiths in a simple style and attractive display that helps the Muslim to have a deeper understanding of his religion in an easy way
All
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Imana ntireba ubwiza bw’uburanga bwanyu cyangwa imitungo yanyu, ahubwo ireba imitima yanyu ndetse n'ibikorwa byanyu.”
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko Allah Nyir'ubutagatifu atita ku buranga bw'abagaragu be cyangwa se imibiri yabo, cyangwa se niba ari beza cyangwa se niba ari babi, cyangwa se niba ari banini cyangwa se ni ba ari bato, cyangwa se niba ari bazima cyangwa se niba barwaye? Nta n'ubwo yita ku mitungo yabo, niba ari myinshi cyangwa se ari micye. Bityo Allah ntabiryoza abagaragu be cyangwa se ngo abibahore n'uburyo batandukanye muri byo, ahubwo icyo yitaho ni imitima yabo n'ibiyirimo bijyanye no gutinya Allah no kwizera, n'ukuri no kumwegurira ibikorwa byabo byose, cyangwa se gukorera ijisho no kuvugwa neza. Inita cyane ku kureba ibikorwa byabo uburyo bitunganye cyangwa se bidatunganye, bityo akaba ari byo atangira ingororano ndetse akabihembera.
Hadithi yaturutse kwa Umar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) yaravuze ati: "Igihe kimwe twari twicaranye n’Intumwa y’Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), twaziwe n’umuntu wambaye imyenda yera cyane, n’imisatsi yirabura cyane. Nta kimenyetso na kimwe cy’uko yari ku rugendo cyamurangwagaho, ndetse nta n’umwe muri twe wari umuzi. Yarakomeje araza, nuko yicara imbere y’Intumwa Muhamadi, maze amavi ye ayegereza ay’Intumwa y'Imana, arambika ibiganza bye ku bibero byayo, maze arayibwira ati "Yewe Muhamadi! Mbwira ku byerekeye Islam." Intumwa y’Imana iramusubiza iti "Islam ni uguhamya ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa by'ukuri usibye Allah wenyine, ukanahamya ko Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ari Intumwa y'Imana, ugahozaho amasengesho, ugatanga amaturo, ugasiba ukwezi kwa Ramadwani, ugakora umutambagiro mutagatifu i Makat, igihe ubifitiye ubushobozi." (Uwo muntu) aravuga ati: "Uvuze ukuri", nuko turatangara tubonye abaza hanyuma akemeza ko ibivuzwe ari ukuri. (Arongera) arayibaza ati: "Mbwira ku byerekeye ukwemera." Intumwa y’Imana iramusubiza iti: "Ni ukwemera Imana, abamalayika bayo, Ibitabo byayo, Intumwa zayo, Umunsi w’Imperuka, ndetse no kwemera igeno ryaba iry’ibyiza cyangwa iry’ibibi." (Wa muntu) aravuga ati: "Uvuze ukuri", (Arongera) ati: "Noneho mbwira ku byerekeye Ihsan," aravuga ati: "Ni ugusenga Imana nk’aho uyireba kuko iyo utayireba yo iba ikureba." (Wa muntu) ati: "Mbwira ku byerekeye umunsi w’imperuka”, (Intumwa Muhamadi) iti: "Ntabwo uwubazwa awuzi kurusha uwubaza." (Wa muntu) ati: "Ngaho mbwira ku byerekeye ibimenyetso byawo." Aravuga ati: "Ni igihe umuja azabyara shebuja, ndetse n’igihe uzabona abantu batambaye inkweto, b’abatindi, b’abashumba, barushanwa kuzamura amazu y’imiturirwa". Nuko (wa muntu) arigendera, maze mara akanya gato, Intumwa y’Imana irambaza iti: "Yewe Umar! Ese wamenye uwabazaga uwo ari we?" Ndavuga nti: "Imana n’Intumwa yayo ni bo bamuzi neza." Aravuga ati: "Uriya yari Jibril wari waje kubigisha idini ryanyu."
MuslimUmar Ibun Al Khatwab (Imana imwishimire) iratubwira ko Malayika Djibril (Allah amuhundagazeho amahoro) yaje aho abasangirangendo bari bari ari mu ishusho y'umugabo utazwi, no mu buryo yari ameze n'uko yari yambaye imyambaro y'umweru de, n'umusatsi wirabura cyane, nta cyagaragazaga ko ari ku rugendo nk'umunaniro n'ivumbi, n'umusatsi udasokoje, n'imyambaro yanduye, kandi muri bo nta n'umwe wari umuzi. Yasanze bicaranye n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko araza yicara imbere yayo nk'uko umunyeshuri yicara imbere ya mwalimu, nuko ayibaza ku buyisilamu, nayo imusubiza imubwira inkingi zabwo eshanu zikubiyemo ubuhamya bw'uko nta yindi mana ikwiye gusengwa by'ukuri ndetse ko na Muhamadi ari Intumwa yayo, no kwitwararika iswala eshanu, gutanga amaturo ahabwa abayakwiye, gusiba ukwezi kwa Ramadhan, no gukora umutambagiro ariko k'ubishoboye. Uwari ubajije aravuga ati: Uvuze ukuri! Nuko bitangaza abasangirangendo bibaza ukuntu yabaza nk'utazi igisubizo, hanyuma agasubiza avuga ati: Uvuze ukuri! Arangije ayibaza ku bijyanye n'ukwemera, imusubiza imubwira inkingi esheshatu z'ukwemera; arizo: Kwemera ko Allah ariho ukemera n'ibisingizo bye, ukaba ariwe uharira ibikorwa nko kurema, ndetse ukamuharira kugaragirwa, ukanemera ko abamalayika baremwe na Allah mu rumuri ari abagaragu bayo bubahitse batajya bamwigomekaho ku itegeko atanze ahubwo bararyubahiriza, ukemera ibitabo Allah yoherereje Intumwa ze bimuturutseho nka Qur'an, Tawurati, Injiili n'ibindi. Ukanemera Intumwa Allah yohereje kwigisha ubutumwa bumuturutseho ngo zibushyitse ku bantu nka Nuhu, Ibrahim, Mussa, Issa, n'uwazisozereje Muhamadi (Imana imuhe amahoro n'imigisha) ndetse n'izindi ntumwa n'abahanuzi. Ukemera umunsi w'imperuka ukubiyemo ibizaba ku muntu nyuma y'urupfu nk'uko azaba amerewe mu mva ashyinguyemo n'ubuzima azaba abayemo, no kuba umuntu azazurwa nyuma y'urupfu agiye kubarurirwa, maze iherezo rye rikaba mu ijuru cyangwa se mu muriro. Ndetse ukanemera ko Allah yagennye ibintu byose bijyanye n'ubumenyi bwe bwabanje, ndetse n'ubugenge bwe, bikaba byarananditswe ndetse na Allah ashaka ko biba gutyo, kandi bikaba nk'uko yabigennye, akanabirema gutyo. Arangije ayibaza ku bijyanye na Ihsaan, imusubiza ko ari ukugaragira Allah nkaho umureba, utabasha kugera kuri urwo rwego, ukamugaragira wumva ko we akureba. Bityo urwego rwa mbere ari narwo rw'ikirenga ni ukumva ko Allah umureba, naho urwa kabiri ni ukumva ko Allah akubona. Arangije ayibaza igihe imperuka izabera, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusubiza ko ubwo bumenyi ari Allah wenyine ubufite, bityo nta wundi mu biremwa bye uzi igihe uzabera usibye we gusa, kandi ko ubaza ataba kimwe n'ubazwa. Arangije ayibaza ibimenyetso bizabanziriza imperuka, imusubiza ko mu bimenyetso byawo ari ubwiyongere bw'abaja bazabyarana na ba sebuja, abana babyaranye nabo, nabo bakaba ba sebuja, cyangwa se kwiyongera ko kwigomeka kw'abana kuri ba nyina bababyara bakabafata nk'abaja babo. No mu bimenyetso byawo kandi ni ukuba mu bihe bya nyuma abashumba b'amatungo n'abakene bazagira ubutunzi bwinshi, maze bakarushanwa kubaka imitamenwa. Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibwira abasangirangendo ko uwayibazaga ari Malayika Djibril wari waje kwigisha abasangirangendo idini ryabo.
Hadith yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: “Uzazana igihimbano mu idini ryacu kitayirimo, kizamugarukira.” Yemeranyijweho na Bukhari na Muslim. Muslim mu mvugo yakiriye aragira ati: "Uwo ari we wese uzakora igikorwa gihabanye n'ibyo twaje twigisha, kizamugarukira."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko uzazana igihimbano mu idini cyangwa se agakora igikorwa adafitiye gihamya muri Qur'an na Sunat, kizamugarukira, kandi ntikizemerwa imbere ya Allah.
Hadithi yaturutse kwa Abi Dhari (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu byo yahishuriwe na Allah Nyir'ubutagatifu yaravuze ati: " Yemwe bagaragu banjye, mu by'ukuri njye naziririje amahugu kuri njye ubwanjye, ndangije nyagira ikizira hagati yanyu, muramenye ntimuzahuguzanye, Bagaragu banjye, mwese muri abayobe, uretse uwo nayoboye, munsabe kuyoboka mbayobore. Bagaragu banjye, mwese muri abashonji, cyereste uwo nafunguriye, ngaho nimunsabe amafunguro mbafungurire. Bagaragu banjye, mwese mwambaye ubusa, cyeretse uwo nambitse, ngaho nimunsabe imyambaro mbambike. Bagaragu banjye, mu by'ukuri mwe mukosa ijoro n'amanywa, Kandi njye mbabarira ibyaha byose, ngaho nimunsabe imbabazi mbababarire. Bagaragu banjye, mu by'ukuri mwe ntimuzagera na rimwe kurwego rwo kugira icyo mwantwara kibi ngo mukintware, nta nubwo muzagera ku rwego rwo kugira icyiza mwamfasha ngo mukimfashe. Bagaragu banjye, uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mukaba umuntu utinya Allah kurusha abandi, ntacyo byakongera mu bwami bwanjye, Bagaragu banjye uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mukaba umuntu umwe w'umwononnyi kurusha abandi ntacyo byagabanya mu bwami bwanjye Bagaragu banjye, uwa mbere muri mwe uriho n'uzabaho nyuma muri mwe haba mu bantu n'amajini mwese muramutse mwikusanyije mugahagarara mu kibuga kimwe, buri wese akansaba icyo yifuza, maze nkaha buri wese icyo yansabye ibyo ntacyo byagabanya mubyo mfite cyeretse nk'icyo indobani igabanya ku mazi y'inyanja. Bagaragu banjye, mu by'ukuri ni ku bikorwa byanyu nshingiraho mukubabarira na nyuma nkazabibahembera, uzagira amahirwe akabona ibyiza azashimire Imana n'uzabona icyinyuranyo cy'ibyo, ntazagire undi yitwaraho umwikomo, uretse roho ye.
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko Allah Nyir'ubutagatifu we ubwe yiziririje amahugu, arangije ayagira ikizira no hagati y'abagaragu be, bityo ntihakagire uhuguza mugenzi we! Kandi ko abantu twese twayobye inzira ya Allah y'ukuri, kandi uyisabye Allah aramushoboza ndetse akanamuyobora. Kandi ko abantu bose bacyeneye Allah mu byo baba bacyeneye byose, kandi uzasaba Allah amucyemurira ibibazo bye kandi aramuhagirije. Kandi ko abantu bose bakora amakosa amanywa n'ijoro, ndetse ko Allah Nyir'ubutagatifu ari we ubahishira akabababarira igihe umugaragu amusabye imbabazi. Kandi ko abantu bose ntacyo batwara Allah cyangwa se ngo bagire icyo bamumarira. Kandi ko abantu bose n'ubwo ugutinya Allah kwabo bose kwateranira ku mutima w'umwe mu batinyamana muri bo, ntacyo byakongera mu bwami bwa Allah. Ndetse n'iyo kwigomeka kwabo bose kwateranira ku mutima w'inkozi y'ibibi muri bo ntacyo byagabanya mu bwami bwa Allah, kuko ari abanyantege ncye kandi bacyeneye Allah ibihe byose n'ahantu hose, kubera ko ari we Mukungu wihagije. Kandi ko n'iyo abantu n'amajini ababayeho mbere n'abazabaho nyuma bakishyira hamwe, bagasaba Allah, maze buri wese muri bo akamuha ibyo amusabye, ntacyo byagabanya mu byo atunze usibye ibingana nk'amazi urushinge rwinjije mu nyanja rwagarukana, nta mazi rwagabanya ku mazi y'inyanja, ari byo bigaragaza ubutungane bw'ubutunzi bwa Allah ndetse ko akungahaye. Kandi ko Allah Nyir'ubutagatifu arinda ibikorwa by'abagaragu be akazanabibabarurira ndetse no ku munsi w'imperuka akazabibahembera. Bityo uzasanga ibihembo bye ari byiza azashimire Allah we wabimushoboje akabasha kumwumvira, ndetse n'uzasanga atari uko bimeze ntazagire undi arenganya usibye we ubwe n'umutima we umwoshya gukora ibibi watumye agwa mu gihombo.
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: "Umunsi umwe nari inyuma y’Intumwa y’Imana (Imana iyihe amahoro n’imigisha) impetse ku ngamiya, maze irambwira iti "Yewe mwana ndagira ngo nkwigishe amagambo (ugomba kwitaho): Jya wita ku mategeko y’Imana na yo izakwitaho. Jya wita ku mategeko y’Imana uzajya uzayisanga imbere yawe. Nushaka gusaba ujye usaba Imana, kandi nukenera inkunga ujye uyisaba Imana, umenye ko n’ubwo abantu (b’isi) bose baterana kugira ngo bagire icyiza bakumarira, ntacyo bakumarira usibye icyo Imana yakwandikiye gusa. Kandi n’iyo abantu (b’isi) bose baterana kugira ngo bagire ikibi bagukorera, ntacyo bagukoraho usibye gusa icyo Imana yakwandikiye. Amakaramu (yamaze kwandika ibizaba) yareguwe ndetse n’ibitabo (byanditswemo) wino yarumutse byararangiye."
At-TirmidhiIbun Abass (Imana imwishimire we na se) aratubwira ko yari akiri umwana muto, igihe kimwe yari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imuhetse ku ndogobe iramubwira iti: Ngiye kukwigisha ibintu bizakugirira umumaro: Jya wita ku mategeko ya Allah, witandukanye n'ibyo yakubujije, igihe cyose ajye akubona mu bikorwa bimushimisha, nta gusange mu bikorwa byo kumwigomeka; ibyo nubikora ingororano zawe nta zindi nuko Allah azakurinda ibibi hano kuri iyi si no ku munsi w'imperuka, anagutabare ibikugoye aho uzaba uherereye hose. Kandi nushaka kugira icyo usaba ntuzagire undi ugisaba usibye Allah kubera ko ari we wenyine usubiza abamusabye. Nunashaka inkunga ntuzagire undi uyisaba usibye Allah. Kandi wizere udashidikanya ko nta cyakugirira akamaro kabone n'iyo abatuye isi bose bakiteranya ngo bagire icyo bakumarira usibye ibyo Allah yakugeneye, nta n'ikibi cyakubaho kabone n'iyo isi yose yakiteranya ngo igire icyo igutwara usibye ibyo Allah yakugeneye ko bizakubaho. Kandi ko ibyo Allah Nyir'ubutagatifu yakugeneye bijyanye n'ubugenge bwe n'ubumenyi bwe, kandi nta wahindura ibyo Alllah yanditse.
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuryango wanjye (umat) wose uzinjira mu ijuru, uretse utazabishaka” Intumwa y'Imana barayibaza bati: Ni nde utazabishaka yewe ntumwa y’Imana? Intumwa y'Imana irasubiza iti: "Uzanyumvira azinjira mu ijuru, n’uzanyigomekaho (ntakurikize imigenzo yanjye) uwo azaba atabashika.”
Al-BukhariIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko abayoboke bayo bose bazinjira mu ijuru cyeretse utazabishaka! Nuko abasangirangendo baramubaza bati: Ninde utazabishaka yewe Ntumwa y'Imana?! Irabasubiza iti: Wawundi uzaca bugufi akanyumvira ndetse akananyubaha azinjira mu ijuru, naho wa wundi uzanyigomekaho akanga kunyumvira azaba ari we wanze kujya mu ijuru kubera ibikorwa bye bibi.
Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uzisanisha n’itsinda cyangwa se abantu runaka azabarirwa muri bo."
Abu DawoodIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko umuntu wisanishije n'abantu b'abahakanyi cyangwa se inkozi z'ibibi cyangwa se abantu bakora ibikorwa byiza, nko kuba yakora bimwe mu bikorwa bibaranga by'imyemerere cyangwa se amasengesho cyangwa se n'ibindi bikorwa bisanzwe bazwiho, azaba abaye umwe muri bo; kubera ko kwisanisha nabo mu buryo bugaragara bituma umuntu yisanisha nabo mu buryo butagaragara. Nta no gushidikanya ko kwisanisha n'abantu runaka biterwa no kubatangarira, bishobora no kugeza umuntu ku kubakunda no kububaha no kubiringira. Ibi kandi bishobora no gutuma umuntu yisanisha nabo mu bitagaragara ndetse no mu bikorwa byo kugandukira Allah, Allah abiturinde.
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Ni ikihe cyaha gihambaye kuruta ibindi? iransubiza ati: Ni ukuba washyiriraho Allah undi bareshya kandi ari we wakuremye" Ndayibwira nti: Icyo cyo kirahambaye, ariko se ikindi ni ikihe? Iransubiza iti: "Ni ukuba wakica umwana wawe utinya gusangira nawe amafunguro." Ndayibwira nti: Hanyuma ikindi ni ikihe? Iransubiza iti: Ni ugusambanya umugore w'umuturanyi wawe."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe icyaha gihambaye kuruta ibindi, irasubiza iti: Ikibiruta ni ibangikanyamana rikuru ari ryo risobanuye gushyiriraho Allah undi bareshya cyangwa se bahwanye mu kugaragirwa cyangwa se mu kuba ari we Mana cyangwa se mu mazina ye n'ibisingizo bye; iki kikaba ari icyaha Allah atajya ababarira cyereka uwagikoze yicujije bya nyabyo, naho ubundi iyo apfuye akigikora, azaba mu muriro ubuziraherezo. Hanyuma gikurikirwa no kuba umuntu yakica umwana we atinya gusangira nawe, kandi kwica roho ni ikizira, ariko kirushaho gukomera iyo uwishwe ari umunyamuryango w'uwishe, nanone kikarushaho gukomera iyo igihe uwishe yatinyaga ko uwo yishe yasangira nawe mu mafuguro Allah yamuhaye. Hanyuma kigakurikirwa no kuba umugabo yasambanya umugore w'umuturanyi we akoresheje kumushuka ngo amusambanye. N'ubusambanyi ni ikizira ariko icyo cyaha kirushaho gukomera iyo uwasambanyijwe ari umugore w'umuturanyi amategeko y'idini yadutegetse kugirira neza no kumubanira neza.
Hadithi yaturutse kwa Abu Ayub Al Answariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: “Ntibyemewe ku muyislamu kwangana n’umuvandimwe we w’umuyislamu igihe kirenze amajoro atatu, bahura buri wese akirengagiza undi. Umwiza muri bombi ni ubanza gusuhuza undi."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabuza umuyisilamu kwanga mugenzi we no wanga kuvugana igihe kirenze amajoro atatu, buri wese ahura na mugenzi we ntamusuhuze cyangwa se ngo amuvugishe. Kandi umwiza muri aba bagiranye ubushyamirane ni uharanira kubuhosha, akabanza gusuhuza mugenzi we. Kwangana kugamijwe hano ni ukwangana kuyobowe n'amarangamutima, naho kwangana gukozwe mu kuri kubera Allah nko kwanga inkozi z'ibibi n'abanyabihimbano n'izindi nshuti mbi, uku kwanga ntikugenerwa igihe, ahubwo gushingira ku nyungu ziri mu kwanga abantu nk'abo, kandi uko kubanga kurekera aho igihe nabo babiretse.