





























Hadeeth Cards
Da'wa cards that highlight great meanings from the noble prophetic hadiths in a simple style and attractive display that helps the Muslim to have a deeper understanding of his religion in an easy way
All
Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yabuze Thabit Ibun Qays, nuko umugabo umwe aravuga ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ndakubwira ibye, nuko ajya kumureba asanga yicaye iwe mu nzu, yubitse umutwe we, maze aramubaza ati: Bite byawe? Aramusubiza ati: Ni bibi! Yajyaga azamura ijwi imbere y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), none ibikorwa bye byabaye imfabusa, ni umuntu wo mu muriro! Wa mugabo aragaruka abibwira Intumwa y'Imana, nuko asubirayo amushyiriye inkuru nziza, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Genda umubwire uti: Mu by'ukuri wowe nturi umwe mu bantu bo mu muriro, ahubwo uri umwe mu bantu bo mu ijuru."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yashakishije Thabit Ibun Qays (Imana imwishimire) iramubaririza, nuko umugabo umwe arayibwira ati: Ndakuzanira amakuru ye n'impamvu atagaragara, nuko ajya kumureba asanga ari iwe afite agahinda kenshi yubitse umutwe, aramubaza ati: Bite byawe? Thabit amubwira akababaro afite, yatewe no kuba yarajyaga avugira mu Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), kandi Allah akaba yarateganyirije ibihano byo kugira imfabusa ibikorwa by'uzakora nk'ibyo, ndetse ko ari umwe mu bantu bo mu muriro! Nuko wa mugabo agaruka ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arabiyibwira, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imutegeka ko asubirayo akamuha inkuru nziza y'uko atari umwe mu bantu bazajya mu muriro, ahubwo azajya mu ijuru, kubera ko ariko yari aremwe kuvugira mu ijwi riri hejuru, akaba ari nawe wari umuvugizi w'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ndetse n'umuvugizi w'abitwa Al Answar (b'i Madina).
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Mu by'ukuri Allah akunda ko abantu bubahiriza uburenganzira yatanze, nkuko akunda ko bubahiriza amategeko."
Ibn HibbaanIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi yavuze ko Allah akunda abashyira mu bikorwa uburenganzira yatanze ku bintu bimwe nk'amategeko yoroheje n'ibikorwa byo kumwiyegereza (Ibadat), no koroheza abarebwa n'amategeko bafite impamvu nko kugabanya umubare wa raka z'iswala, ndetse no kuzifatanya mu gihe umuntu ari ku rugendo; Nkuko akunda abantu bubahiriza amategeko yategetse, kubera ko itegeko rya Allah mu mpushya yatanze n'amategeko yategetse ari rimwe.
Hadith yaturutse kwa Abu Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Umwe muri mwe naba afite ikibazo mu nda, ntamenye niba hari icyamusohotsemo, ntazasohoke mu musigiti cyeretse abanje kumva ijwi cyangwa se akumva umunuko."
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko iyo umuntu uri gusali ashidikanyije niba hari icyamusohotsemo cyangwa se niba ntacyo, ntazave mu iswalat ye kugira ngo ajye gushaka indi Udhu cyeretse abanje kwizera neza ko ya suku atakiyifite nko kuba yakumva ijwi ry'umusuzi, cyangwa se akawumva umunukiye, kubera ko icy'umuntu adashidikanyaho ntabwo gikurwaho no gushidikanya, icyo adashidikanya aha ni uko afite isuku akaba ari gushidikanya niba atakiyifite.
Hadith yaturutse kwa Amri Ibun Amiri nawe ayikuye kwa Anas Ibun Malik yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yisukura (Udhu) buri uko igiye gusali, nuko ndabaza nti: Mwe mwabigenzaga mute? Aransubiza ati: Isuku y'umwe muri twe iba imuhagije igihe cyose ataragira impamvu ituma ayisubiramo.
Al-BukhariIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga yisukura (Udhu) buri uko igiye gusali iswalat y'itegeko, n'ubwo nta mpamvu yabaga ifite ituma ayisubiramo, mu rwego rwo kugira ngo abone ingororano nyinshi. Biremewe gusali iswalat irenze imwe wakoze isuku inshuro imwe, igihe cyose utaragira impamvu ituma ayisubiramo.
Hadith yaturutse kwa Ibun Abas (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yajyaga itawaza inshuro imwe imwe.
Al-BukhariIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) rimwe na rimwe yajyaga itawaza igakaraba buri rugingo inshuro imwe, maze igakaraba mu maso, hakubiyemo no kujuguta amazi ndetse no kuyashoreza, igakurikizaho amaboko n'amaguru inshuro imwe; iki kikaba ari nacyo gipimo cy'itegeko.
Hadith yaturutse kwa Abdillah Ibun Zayd (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatawaje inshuro ebyiri ebyiri.
Al-BukhariIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) rimwe na rimwe iyo yatawazaga, yakarabaga buri rugingo mu ngingo zo gutawaza inshuro ebyiri ebyiri, igakaraba uburanga -harimo no kujuguta amazi no kuyashoreza, yarangiza ikanakaraba amaboko yayo ndetse n'ibirenge byayo byombi inshuro ebyiri.
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Ni ngombwa kuri buri muyisilamu koga inshuro imwe mu minsi irindwi, agakarabamo umutwe n'umubiri we wose.
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ko ari ngombwa kuri buri muyisilamu ukuze kandi afite ubwenge kwiyuhagira inshuro imwe mu minsi irindwi, agakarabamo umutwe we n'umubiri we agamije isuku; kandi umunsi ukwiye kwitabwaho ni umunsi wa gatanu (wa Idjuma) nk'uko bisobanuka mu zindi mvugo. Koga ku munsi wa gatanu mbere yo kujya gusali idjuma ni byiza kandi amategeko y'idini arabidushishikariza, kabone n'iyo waba wiyuhagiye ku wa kane. Igituma bitagirwa itegeko ni imvugo ya Aishat (Imana imwishimire) igira iti: Abantu bajyaga bihugiraho bakora imirimo yabo, byagera ku munsi wa Idjuma bakagenda uko bameze, nuko bamwe baravuga bati: Iyo mujyayo mubanje kwiyuhagira!" Yakiriwe na Bukhari. No mu yindi mvugo iragira iti: Bajyagayo bafite ibyuya n'impumuro mbi n'ibindi, ariko hamwe n'ibyo barabwiwe bati: Iyo mujya mubanza kwiyuhagira! Abatari abo rero ntabwo byaba itegeko kuri bo.
Hadith yaturutse kwa Qays Ibun Aswim (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nshaka kuba umuyisilamu, integeka ko niyuhagiza amazi ndetse nkanakoresha ikimera gihumura bita Sid'ri.
Abu DawoodQays Ibun Aswim yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ashaka kuba umuyisilamu, nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imutegeka ko yiyuhagira umubiri wose akoresheje amazi n'ikimera cyitwa Sidiri, kubera ko amababi yacyo yifashishwa mu isuku, no kubera ko kigira impumuro nziza.
Hadithi yaturutse kwa Khuraymi Ibun Fatik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: Ibikorwa biba mu byiciro bitandatu; ndetse n'abantu bari mu byiciro bine; Ibyo byiciro bitandatu icya mbere n'icya kabiri ni ibintu by'itegeko ko bigomba kubaho, icya gatatu n'icya kane ni kimwe ku kindi nta kongererwa, icya gatanu n'icyiza kimwe kingana nk'ibyiza icumi; icya gatandatu n'icyiza kingana n'ibyiza magana arindwi. Naho ibintu bibiri by'itegeko ko bigomba kubaho nuko uzapfa atarajyaga abangikanya Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu ijuru, naho uwapfuye yarabangikanyaga Allah n'icyo ari cyo cyose azinjira mu muriro. Naho ikintu kimwe ku kindi; nuko uzagira umugambi wo gukora igikorwa cyiza kugeza ubwo nawe acyiyumvamo, na Allah akabimubonaho azandikirwa icyiza kimwe, n'uzakora igikorwa kibi kimwe yandikirwa ikibi kimeze nkacyo! Ariko ukoze icyiza kimwe agihemberwa ibyikubye icyo inshuro icumi. N'uzagira icyo atanga mu nzira ya Allah icyiza kimwe azagikubirwa kugeza ku nshuro magana arindwi. Naho abantu harimo abo Allah yahaye mu mafunguro hano ku isi ariko batazagira icyo babona ku munsi w'imperuka, harimo n'abo Allah atagize icyo aha hano ku isi ariko akazabaha ku munsi w'imperuka, harimo n'abo ntacyo yahaye hano ku isi no ku munsi w'imperuka ntacyo bazaba bafite, hakaba n'abo Allah yahaye hano ku isi azaha no ku munsi w'imperuka.
AhmadIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragazaga muri iyi Hadithi ko ibikorwa birimo ibyiciro bitandatu, kandi ko n'abantu barimo ibyiciro bine. Naho ibikorwa ni ibi bikurikira: Icya mbere: Uzapfa atarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose ni itegeko ko azajya mu ijuru. Icya kabiri: Uzapfa yarabangikanyije Allah n'icyo ari cyo cyose ni itegeko ko azajya mu muriro kandi ubuziraherezo. Ibi bikaba ari nabyo bikorwa bibiri by'itegeko. Icya gatatu: Igikorwa cyiza wagiriye umugambi wo gukora, uzagira umugambi wo gukora igikorwa cyiza abikuye ku mutima, ari umunyakuri mu mugambi we kugeza ubwo nawe abyiyumvamo na Allah akabimubonaho, hanyuma akagira impamvu imubuza gukora cya gikorwa, akibonera igihembo cyuzuye. Icya kane: Ukoze igikorwa kibi kimwe, yandikirwa icyo kibi kimwe yakoze. Ibi bibiri bikaba ari byo bisobanura ahavuzwe muri Hadithi ko igikorwa kibi kimwe ukibonera igihano cyacyo kimwe udakubiwe inshuro nyinshi. Icya gatanu: Igikorwa cyiza kimwe, ukibonera ibyiza byacyo byikubye inshuro icumi, igihe umuntu agize umugambi wo gukora igikorwa cyiza akanagikora, yandikirwa ibihembo byacyo icumi. Icya gatandatu: Icyiza kimwe wadikirwa ibyiza byacyo magana arindwi, ni igihe muntu yitanze ikintu kimwe mu nzira ya Allah, icyo gihe yandikirwa cya cyiza yitanze byikubye inshuro magana arindwi. Ibi bikaba ari zimwe mu ngabire za Allah n'ubuntu bwe ku bagaragu be. Naho ibyiciro bine by'abantu ni: Icya mbere: Hari uwo Allah yahaye ubutunzi hano ku isi, akaba abubayemo neza abona icyo ashatse, ariko ibyo ku munsi w'imperuka akaza ntabyo afite ndetse n'iherezo rye rikazaba mu muriro, uyu ukaba ari umuhakanyi ariko ufite ubutunzi. Icya kabiri: Ni uwo Allah atagize icyo aha ku isi, ariko akaba yaramuzigamiye ku munsi w'imperuka, uwo icyicaro cye kiba mu ijuru uyu ni umweramana w'umukene. Icya gatatu: Ni abo Allah ntacyo yahaye hano mu isi no ku munsi w'imperuka, uwo ni umuhakanyi w'umukene. Icya kane: Ni abo Allah yahaye hano ku isi ndetse akaba anabazigamiye ku munsi w'imperuka, uwo ni umwemeramana w'umutunzi.