





























Hadeeth Cards
Da'wa cards that highlight great meanings from the noble prophetic hadiths in a simple style and attractive display that helps the Muslim to have a deeper understanding of his religion in an easy way
All
Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ifite imico myiza kuruta abandi bantu bose.
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari ifite imico yuzuye kandi ihebuje, ndetse yanayirushaga abandi, nko kurangwa n'imvugo nziza, gukora ibyiza, gucya mu buranga, kwirinda icyabangamira abandi ndetse no kubihanganira ku kibi cyabaturukaho.
Sa'ad Ibun Hisham Ibun Amir ubwo yajyaga kwa Aishat (Imana imwishimire) yaramubajije ati: Yewe Nyina w'abemera! Mbwira imico y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) uko yari imeze? Aishat aramusubiza ati: Ese ntusoma Qur'an/ Ndamusubiza nti: Yego! Arambwira ati: Imico y'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari Qur'an.
MuslimAishat Nyina w'abemera (Imana imwishimire) yabajijwe ku mico n'imyifatire yarangaga Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha), nuko asubiza igisubizo kibumbatiye hamwe, ayobora uwari umubajije kuri Qur'an Ntagatifu yo ikusanyirije hamwe indangagaciro zuzuye, aramubwira ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarangwaga n'imico igaragara muri Qur'an, ibyo yategetse n'ibyo yabujije yarabyubahirizaga. Bityo imico ye yaranzwe no gushyira mu bikorwa Qur'an, no kwitwararika amategeko yayo, no kurangwa n'indangagaciro zayo, no gutekereza ku ngero zayo n'inkuru zayo.
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yahawe ubutumwa ifite imyaka mirongo ine imara i Makat imyaka cumi n'itatu, hanyuma ihabwa itegeko ryo kwimuka, yimukira i Madinat ihamara imyaka icumi, nyuma irapfa.
Al-Bukhari and MuslimIbun Abas (Imana imwishimire we na se) ari kutubwira ko ubutumwa bwahishuriwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha inategekwa kubwigisha ku myaka mirongo ine; i Makat ihamara imyaka cumi n'itatu, hanyuma itegekwa kwimukira i Madinat ihamara imyaka icumi, nyuma irapfa ifite imyaka mirongo itandatu n'itatu.
Hadithi yaturutse kwa Zayd Ibun Khalid Al Djuhaniy (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha yadusengesheje isengesho rya mu gitondo (A-Swub'hi) turi ahitwa Al Hudaybiyat imvura yari imaze guhita muri iryo joro, ubwo yari isoje isengesho yarahindukiye iratureba maze iravuga iti: Mwaba muzi uko Nyagasani wanyu ambwiye? Turayisubiza tuti: Allah n'Intumwa ye ni bo babizi! Nuko iratubwira iti: Bucya mu bagaragu banjye harimo unyemera n'umpakana! Uvuze ngo tugushirijwe imvura ku bw'ingabire za Allah n'impuhwe ze, uwo aba anyemera agahakana inyenyeri, naho uvuze ngo tugushirijwe imvura ku bw'inyenyeri iyi n'iyi uwo aba ampakanye ahubwo yemeye inyenyeri!"
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasaye iswala ya Al Fadj'ri iri ahitwa Al Hudaybiyat - kakaba ari agace kegeranye n'i Makat- icyo gihe imvura yari ihise; Ubwo yari imaze gusali no gutora Salamu yo kurangiza iswala, yarahindukiye ireba abantu nuko irababaza iti: Mwaba mwamenye ibyo Nyagasani wanyu yavuze? Baramusubiza bati: Allah wenyine n'Intumwa ye nibo babizi! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Mu by'ukuri Allah ambwiye ko iyo imvura iguye abantu baba barimo ibice bibiri: Hari abemera Allah, hakaba n'abamuhakana; Uvuze ngo tugushije imvura ku bw'ingabire za Allah n'inema ze, akemera ko kugwa kwayo ari ukubera Allah, uwo aba anyemera ko ari njye Allah, Umuremyi, Umugenga w'ibiri mu isi, utemera ko inyenyeri hari ububasha ubwo ari bwo bwose zifite; Naho uvuze ngo tugushije imvura ku bw'inyenyeri iyi n'iyi, uwo aba ahakanye Allah, ahisemo kwemera ko inyenyeri zifite ububasha bwo kugusha imvura, ibi bikaba ari ubuhakanyi buto kubera ko kugwa kw'imvura abyitiriye inyenyeri runaka, kandi inyenyeri Allah ntabwo yigeze azigira impamvu yo kugwa kw'imvura. Naho abitirira kugwa kw'imvura ikindi nk'ibibaho muri kamere yo mu isi nk'imboneko z'inyenyeri cyangwa se igihe zizimye, akemera ko ari cyo cyateye kugwa kw'imvura uwo aba ahakanye uguhakana gukuru kandi gukomeye.
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Bamwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) baje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko barayibaza bati: Umwe muri twe ajya yiyumva muri we ikintu kimugora kuvuga! Intumwa y'Imana itababaza iti: Namwe cyababayeho? Barayisubiza bati: Yego! Irababwira iti: Icyo ni ikimenyetso cy'ukwemera gitomoye.
MuslimItsinda ryo mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ryagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nuko bayibaza ibyo bajya batekereza bikomeye rimwe na rimwe bikabagora kubivuga kuko biba ari bibi cyangwa se nabo batinya kubivuga; Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irababwira iti: Ibyo mujya mutekereza muri mwe ni ikimenyetso kigaragara cy'ukwemera mudashidikanya kubasunikira ku kwanga ibyo Shaytwani ibashyira mu mitima yanyu, kugeza n'ubwo mwanze kubivuga ndetse bikabagora mu mitima yanyu. Kandi Shaytwani ntirabashobora mu mitima yanyu bitandukanye n'abandi yamaze kwigarurira akaba nta na kimwe afite cyo kuyikumira.
Hadithi yaturutse kwa Ibun Abass (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Umugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Umwe muri twe ajya atekereza muri we ikintu, ariko kuba yatwikwa n'umuriro kuri we ni byo byamubera byiza kuruta kuba yakivuga, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga iti: Allah Akbar (Imana niyo nkuru), Allah Akbar (Imana niyo nkuru)! Allah niwe ukwiye gushimwa no gusingizwa we uburijemo ibishuko bya Shaytwani.
Abu DawoodUmugabo umwe yaje ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri umwe muri twe atekereza muri we ikintu ari ko akaba atatinyuka kukivuga, ahubwo akaba yumva kuba yashya agakongoka agahinduka ivu byaba byiza kuruta kukivuga. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga ijambo Allah Akbar (Imana niyo nkuru!) inshuro ebyiri, maze ishimira Allah we uburizamo imigambi ya Shaytwani ku mugaragu we.
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Shaytwani izira umwe muri mwe ikamubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Kugeza ubwo imubajije iti: Ninde waremye Nyagasani wawe?? Uwo bizashyikira ajye yiragiza Allah ngo amurinde Shaytwani wavumwe, kandi arecyere aho ntakomeze kubitekerezaho!"
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratanga umuti wavura ibibazo byinshi umwemeramana azanirwa na Shaytwani; Bimwe muri byo nuko Shaytwani imubaza iti: Ni nde waremye iki? Ni nde waremye iki? Ni nde waremye ijuru? Ni nde waremye isi...! Ibyo bibazo byose, umwemeramana akamusubiza ashingiye ku idini n'inyurabwenge na kamere ko ari Allah! Ariko Shaytwani ntanyurwa birangira amujyanye mu bindi kugeza ubwo amubajije ati: Ninde waremye Nyagasani wawe? Icyo gihe nibwo umwemeramana yirukana ibyo bishuko akoresheje kimwe mu buryo butatu: Kwemera Allah Kwiragiza Allah ngo akurinde Shaytwani Kurekera aho ntakomeze kubitekerezaho.
Hadithi yaturutse kwa Anas Ibun Malik (Imana imiwshimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri Allah ntajya ahuguza umwemeramana icyiza yakoze, akimuhembera hano ku isi ndetse akazanakimuhembera ku munsi w'imperuka ariko umuhakanyi ibyiza yakoze abihemberwa hano ku isi kugeza ubwo azaza ku munsi w'imperuka nta cyiza afite ashobora guhemberwa."
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ingabire za Allah zihambaye ku bemeramana, n'ubutabera bwe akoresha ku bamuhakana. Umwemeramana we nta kigabanya ingororano ze yakoreye, ahubwo abihemberwa hano ku isi kubera kumvira kwe Allah, bidakuyeho ibyo azigamiwe ku munsi w'imperuka; hari n'ubwo zose azizigamirwa akazazihabwa ku munsi w'imperuka. Naho umuhakanyi we, Allah amuhera ibihembo by'ibyiza yakoze mu byiza bya hano ku isi, kugeza ubwo azaza ku munsi w'imperuka asange nta bikorwa byiza afite ahembesha, kubera ko kugirirwa umumaro n'ibikorwa byiza ku isi no ku munsi w'imperuka nyir'ukubikora agomba kuba ari umuyisilamu.
Hadithi yaturutse kwa Qatadat (Allah amugirire impuhwe) yaravuze ati: Anas Ibun Malik (Imana imwishimire) yatubwiye ko umugabo umwe yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Yewe Muhanuzi wa Allah! Ni gute umuhakanyi azazurwa ku munsi w'imperuka agendesha uburanga bwe? Intumwa iramusubiza iti: Ese uwamuhaye ubushobozi bwo kugendesha amaguru abiri ku isi, yananirwa ate kuzamuzura agendesha uburanga bwe ku munsi w'imperuka? Qatadat yaravuze ati: Ni ko bimeze ndahiriye ku cyubahiro cya Allah Nyagasani wacu!
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabajijwe ukuntu umuhakanyi azazurwa ku munsi w'imperuka agendesha uburanga bwe! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubaza iti: None Allah wamuhaye amaguru abiri agendesha hano ku isi ntashobora kumuha kugendesha uburanga bwe ku munsi w'imperuka?! Kubera ko Allah ari umunyabushobozi wa buri kintu.