





























Hadeeth Cards
Da'wa cards that highlight great meanings from the noble prophetic hadiths in a simple style and attractive display that helps the Muslim to have a deeper understanding of his religion in an easy way
All
Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Masud (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana imuhe amahoro n’imigisha), yo munyakuri w'umwizerwa kuruta abandi yaratuganirije igira iti “Mu by’ukuri, buri wese muri mwe iremwa rye ribera mu nda ya nyina; mu gihe cy’iminsi n'amajoro mirongo ine aba ari intanga, hanyuma nyuma y’igihe kingana n’iminsi nk’iyo akaba akabumbe k’amaraso, hanyuma nyuma y’igihe kingana n’iminsi nk’iyo akaba ikinyamanyama, hanyuma Allah akamwoherereza umumalayika akamugenera ibintu bine bikandikwa: Amwandikira amafunguro ye, ikizamwica, icyo azakora, ndetse niba azaba mwiza cyangwa mubi, ndetse umumalayika akamuhuhamo roho. Kandi umwe muri mwe ashobora kurangwa n'ibikorwa by'abantu bo mu ijuru kugeza ubwo hagati ye na ryo haba hasigaye intera ireshya n’ukuboko (kuva ku rutoki rwa musumbazose kugera mu nkokora) maze igeno rikamuganza agakora ibikorwa by'abantu bo mu muriro akawinjiramo. Nanone kandi umwe muri mwe ashobora kurangwa n'ibikorwa by'abantu bo mu muriro kugeza ubwo hagati ye n’umuriro hasigaye intera ireshya n’ukuboko (kuva ku rutoki rwa musumbazose kugera mu nkokora) ngo awinjiremo, maze igeno rikamuganza agakora ibikorwa by'abantu bo mu Ijuru akaryinjiramo."
Al-Bukhari and MuslimIbun Masuud yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yo munyakuri mu byo ivuga byose, w'umizerwa aho Allah yabishimangiye yaratuganirije igira iti: “Mu by’ukuri, buri wese muri mwe iremwa rye ribera mu nda ya nyina, igihe umugabo aba akoranye imibonano n'umugore we intaga ze zinjira zitatanye maze zigakoranyirizwa muri nyababyeyi iminsi mirongo ine igashira ari intanga, Hanyuma zikaba akabumbe k’amaraso kaba ahanini ari amaraso ameze nk'ayavuze akomeye mu gihe kingana n’iminsi nk’iyo mirongo ine ya kabiri, Hanyuma akaba ikinyamanyama mu minsi mirongo ine ya gatatu, Hanyuma Allah akamwoherereza umumalayika iminsi mirongo ine ya gatatu irangiye, akamuhuhamo roho; Allah akanategeka wa mu malayika ko amwandikira ibintu bine: Amafunguro ye ari zo ngabire ze zose amugenera muri icyo gihe, ikizamwica, ari cyo gihe azamara ku isi, N'icyo azakora, umurimo uzakora ni uwuhe? Ese azaba mwiza cyangwa mubi? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije irarahira ko umuntu ashobora kurangwa n'ibikorwa by'abantu bo mu ijuru nk'uko bigaragarira abantu, agakomeza kurangwa nabyo kugeza ubwo hagati ye no kuryinjiramo haba hasigaye intera ireshya n’ukuboko (kuva ku rutoki rwa musumbazose kugera mu nkokora), maze igeno yagenewe rikamuganza agakora ibikorwa by'abantu bo mu muriro akawinjiramo. Kuko impamvu ituma yakirirwa ibikorwa bye ni ukubishikamaho ntahinduke. Undi muntu ni ushobora kuba arangwa n'ibikorwa by'abantu bo mu muriro kugeza ubwo hagati ye n’umuriro hasigaye intera ireshya n’ukuboko (kuva ku rutoki rwa musumbazose kugera mu nkokora) ngo awinjiremo, maze igeno rikamuganza agakora ibikorwa by'abantu bo mu ijuru akaryinjiramo."
Hadith yaturutse kwa Uth'man Ibun Abil Aswi (Imana imwishimire) yavuze ko: Yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri Shitani iza hagati yanjye n'iswalat yanjye ndetse n'igisomo cyanjye ikanteza urujijo, Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu, Uthman yaravuze ati: Nuko mbigenza ntyo Allah arayindinda.
MuslimUth'man Ibun Abil Asw (Imana imwishimire) yavuze ko yagiye kureba Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) maze arayibaza ati: Yewe Ntumwa y'Imana! Mu by'ukuri Shitani iza hagati yanjye n'iswalat yanjye ndetse n'igisomo cyanjye ikanteza urujijo no gushidikanya, igatuma ntibombarika! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Iyo ni Shitani yitwa Khin'zabu, nujya uyumva ujye wikinga kuri Allah kugira ngo ayikurinde, maze uvume ibumoso bwawe inshuro eshatu, Uthman yaravuze ati: Nuko mbigenza ntyo Allah arayindinda.
Hadithi yaturutse kwa Anas (Imana imwishimire) yaravuze ati: Ndababwira Hadithi numvise ku Ntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nta wundi wazayibabwira utari njye; numvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Mu bimenyetso bizaranga ko imperuka yegereje ni ubumenyi kurangira mu bantu, kwiyongera kw'ubujiji, kwiyongera kw'ubusambanyi, abantu kunywa inzoga ku bwinshi, abagabo kuba bake, abagore kuba benshi kugeza ubwo abagore mirongo itanu bazajya bahagararirwa n'umugabo umwe ari we ubakemurira ibibazo!"
Al-Bukhari and MuslimMuri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko mu bimenyetso bizaranga ko umunsi w'imperuka wegereje ari uko ubumenyi bw'idini buzarangira mu bantu, ubumenyi buzarangizwa no gupfa kw'abamenyi; Icyo bizabyara ni ubujiji buzakwira mu bantu, ubusambanyi n'ibindi bikorwa bibi by'urukozasoni, kunywa inzoga bizaba byinshi, umubare w'abagabo ube muke, naho umubare w'abagore wiyongere, kugeza ubwo mirongo itanu muri bo bazaba bahagararirwa n'umugabo umwe akaba ari we ubitaho!
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Imperuka ntizaba cyeretse mubanje kurwanya abayahudi, kugeza ubwo n'ibuye azaba yihishe inyuma rizavuga riti: Yewe muyisilamu! Nguyu umuyahudi inyuma yanjye ngwino umwice!"
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana muri iyi Hadithi yavuze ko imperuka itazaba hatabanje kubaho imirwano hagati y'abayisilamu n'abayahudi; Kugeza ubwo umuyahudi aryihishe inyuma, maze Allah arihe ubushobozi bwo kuvuga rihamagare umuyisilamu rimubwire ko hari umuyahudi uryihishe inyuma kugira ngo aze amwice.
Hadithi yaturutse kwa Abdullah Ibun Am'ri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Ikizenga cy'amazi (Hawdw) nahawe gifite intera ireshya n'urugendo rw'ukwezi, amazi yacyo ni umweru cyane kurusha amata, impumuro yayo irusha iy'umubavu ibikombe banywesha bimeze nk'inyenyeri zo mu kirere, uzanywaho ntazongera kugira inyota habe na rimwe."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi iratubwira ko ku munsi w'imperuka hari ikizenga cy'amazi yahawe kireshya n'urugendo rw'ukwezi mu burebure, n'ubugari bwacyo ni nk'uko. Kandi ko amazi yacyo ari umweru cyane kurusha amata Impumuro yacyo ihumura kurusha umubavu wa Miski. Ibikombe byacyo bingana n'inyenyeri zo mu kirere kubera ubwinshi bwa byo. Uzakinywaho ntazongera kugira inyota na rimwe.
Hadithi yaturutse kwa As'ma-u Bint Abi Bak'ri (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Njye ku kizenga cy'amazi nahawe nzaba ndeba buri wese muri mwe ukinyuraho, hari n'abazakumirwa kukigeraho maze ninginge Nyagasani wanjye ngira nti: Bariya nabo ni abanjye, kandi ni bamwe mu bayoboke banjye, hanyuma bambwire bati: Waba uzi ibyo bakoze nyuma yawe? Ku izina rya Allah nta gihe bamaze usibye ko bavuye mu dini, bityo aba ntibari mu bawe!"
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi iratugaragariza ko ku munsi w'imperuka hazaba hari ikizenga Intumwa y'Imana ikazaba igihagaze iruhande kugira ngo irebe abakizaho bo mu bayoboke bayo. Ariko hari abantu bazagera bugufi bwayo, maze bakumirwe kukigeraho basubizweyo, maze ivuge iti: Mana Nyagasani, nabo ni abanjye ndetse bari mu bayoboke banjye! Maze bayibwire bati: Wowe ntuzi ibyo bakoze nyuma yawe, nta gihe bamaze usibye ko bavuye mu idini , bityo ntibari kumwe nawe nta n'ubwo bari mu bayoboke bawe.
Hadithi yaturutse kwa Abi Dhari (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Ibikombe byo kunywesha kuri icyo kizenga bizaba bimeze bite? Iransubiza iti: : Ndahiye k'ufite roho ya Muhamadi mu kuboko kwe ko ibyo bikombe umubare wabyo uruta uw'inyenyeri zo mu kirere n'imibumbe ikirimo! Nk'uko uzibona mu ijoro ry'umwijima utavangiye! Ibikombe byo mu ijuru uzabinyweraho ntazigera agira inyota nyuma yaho na gato! Icyo cyizenga gifite imigezi ibiri igisukamo yo mu ijuru, uzanywaho ntazongera kugira inyota! Ubugari bwacyo bureshya n'uburebure bwacyo, ni nko mu ntera iri hagati y'ahitwa Amani (Jordan) n'ahitwa Ayilat (muri Shami), amazi yacyo arera kurusha amata, ndetse aryohereye kurusha ubuki."
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarahiye ko ibikombe byo kunywesha kuri icyo cyizenga ku munsi w'imperuka biruta umubare w'inyenyeri n'imibumbe byo mu kirere. Zigaragarira cyane mu ijoro ry'umwijima utavangiye utarimo n'ukwezi; kubera ko ijoro ririmo ukwezi ntabwo inyenyeri zigaragara kuko urumuri rw'ukwezi ruba rwaziganjije bigatuma zitagaragara. Ibikombe byo mu ijuru, uzabinyweramo ntazongera kugira inyota habe na gato, azaba ayisezeyeho. Icyo cyizenga cy'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) kandi gitembamo imigezi ibiri yo mu ijuru, ubugari bwacyo bureshya n'uburebure bwacyo; Icyo cyizenga impande zacyo zose zirareshya, uburebure bwayo ni nk'intera iri hagati y'ahitwa Amani (Jordan) na Ayilat (umujyi wa kera uzwi mu nkengero z'igihugu cya Shami. Amazi yo muri icyo cyizenga ni umweru cyane kurusha amata, akaba aryohereye kurusha ubuki!
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uyu muriro wanyu mukoresha ni igice kimwe mu bice mirongo irindwi by'umuriro wa Djahanamu" Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) barayibaza bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Uyu wo ku isi ntiwari uhagije? Abasubize ati: Uwa Djahanama uruta uyu wo ku isi ho ibice mirongo itandatu n'icyenda buri gice kikaba kinganya ubukana n'uwo ku isi."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze ko umuriro dukoresha hano ku isi ari igice kimwe mu bice mirongo irindwi by'umuriro wa Djanamu. Bityo umuriro wo ku munsi w'imperuka uwurusha imbaraga n'ubushyuhe ho inshuro mirongo itandatu n'icyenda, buri gice muri byo kinganya ubushyuhe nk'ubw'icyo mu isi. Nuko babaza Intumwa y'Imana bati: Yewe Ntumwa y'Imana! Ubukana bw'uwo mu isi bwari buhagije kuba bwahana abazawinjiramo. Inntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ibasubize iti: Umuriro wa Djahanamu warutishijwe uwo mu isi ho ibice mirongo itandatu n' icyenda, kandi na buri gice gifite ubukana nk'ubw'uwo mu isi.
Hadithi yaturutse kwa Ziyad Ibun Labiid (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) hari ikintu yibutse maze iravuga iti: Iki nicyo gihe ubumenyi buzava mu bantu. Ndayibaza nti:Yewe Ntumwa y'Imana! Ni gute ubumenyi buzava mu bantu kandi dusoma Qur'an tukanayigisha abana bacu, nabo bakayigisha abana babo bikazagenda gutyo kuzageze ku munsi w'imperuka?? Nuko iransubiza iti: Nyoko arakakubura yewe Ziyad! Najyaga nkubara mu bantu basobanukiwe idini kuruta abandi hano i Madinat! Aba si abayahudi n'abanaswara basoma Tawurati na Injiili, ariko ntibagire na kimwe bashyira mu bikorwa mu bibikubiyemo?!
Ibn MaajahIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) igihe kimwe yari yicaye iri kumwe n'abasangirangendo bayo, nuko irababwira iti: Iki gihe nicyo ubumenyi buzakurwa mu bantu! Ziyad Ibun Labiid Al Answariy biramutangaza maze abaza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: Ni gute ubumenyi buzadukurwamo tukabubura? Kandi dusoma Qur'an twaranayifashe mu mutwe? Ndahiye ku izina rya Allah ko tuzayigisha abagore bacu n'abana bacu, n'abuzukuru bacu! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) birayitangaza iravuga iti: Nyoko arakakubura yewe Ziyad! Nakubaraga mu bamenyi b'i Madinat! Hanyuma Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) imusobanurira ko kubura ubumenyi atari uko abantu bazabura Qur'an yo gusoma, ko ahubwo ari ukutayishyira mu bikorwa. Ngiyi Tawrati na Injili by'abayahudi n'abanaswara ariko ntacyo byabamariye, nta n'icyo byabunguye mu butumwa bubikubiyemo ngo babishyire mu bikorwa!