





























Hadeeth Cards
Da'wa cards that highlight great meanings from the noble prophetic hadiths in a simple style and attractive display that helps the Muslim to have a deeper understanding of his religion in an easy way
All
Hadith yaturutse kwa Abdullah Ibun Amri Ibun Al Asw (Imana imwishimire) yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ivuga iti: "Nimwumva umuhamagazi w'isengesho mujye musubiramo amagambo avuze, hanyuma munsabire kwa Allah amahoro n'imigisha, kubera ko unsabiye amahoro n'imigisha inshuro imwe Allah nawe abimuha inshuro icumi. Hanyuma mujye mukurikizaho kunsabira ko Allah yanshyira mu rwego rushimishije, kubera ko ari urwego rwo mu ijuru nta wundi urukwiye usibye umwe mu bagaragu ba Allah, kandi niringiye ko uwo mugaragu yazaba njye. Bityo unsabiye urwo rwego nawe azagerwaho n'ubuvugizi bwanjye.
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratwigisha ko uwumvise umuhamagazi w'isengesho asubiramo amagambo avuze, usibye iyo ageze ahavuga ngo: HAYYA ALA SWALATI: Mwitabire isengesho, HAYYA ALAL FALAH: Mwitabire intsinzi, aho aravuga ati: LA HAWULA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bushobozi nta n'ububasha usibye ko tubishobozwa na Allah. Yarangiza agasabira Intumwa y'Imana amahoro n'imigisha, umuhamagaro (Adhana) ukimara kurangira, kubera ko uyisabiye inshuro imwe, Allah nawe ayamuha inshuro icumi. No kuvuga ko Allah ayamuha bisobanuye ko amuvuga ibigwi mu bamalayika. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije itegeka ko tuyisabira kwa Allah urwego rwo mu ijuru ruruta izindi rudakwiye kugibwamo n'undi uwo ari we wese usibye umugaragu umwe gusa mu bagaragu ba Allah, kandi ko yiringiye ko yaba we. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ikaba yaravuze kuriya mu rwego rwo kwicisha bugufi, kubera ko urwo rwego niba nta wundi urukwiye usibye umugaragu umwe, uwo nta wundi warujyamo usibye we, kuko ari we mwiza kuruta ibindi biremwa byose. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irangije igaragaza ko uyisabiye urwo rwego nawe azagerwaho n'ubuvugizi bwayo ku munsi w'imperuka.
Hadithi yaturutse kwa Twawus yaravuze ati: Nasanze bamwe mu basangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) bavuga ko buri kintu cyose kigendera ku igeno. Twawus yaravuze ati: Nanumvise Abdullah Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) avuga ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Buri kintu cyose kiba cyaragenwe, n'ubunebwe no kugira ibakwe cyangwa se kugira ibakwe n'ubunebwe."
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje ko buri kintu cyose kigendera ku igeno; No kugira ubunebwe: Ari byo gukora ikintu cyari ngombwa ko ugikora cyangwa se ukagishyira mu nzagihe kikarenza igihe cyagakorewemo kubera impamvu runaka zo muri iyi si cyangwa se zo mu buzima bwo ku munsi w'imperuka. No kugira ibakwe: Ari byo gushishikarira no kugira ibakwe mu bintu by'aha ku isi no ku munsi w'imperuka. Allah yamaze kugena ubunebwe umuntu yagira mu gukora ikintu runana, cyangwa se kugira ibakwe mu bintu, ndetse yamaze kugena buri kimwe, kubera ko nta na kimwe mu biriho kibaho usibye ko kiba kiri mu bumenyi bwa Allah n'ubushake bwe.
Hadithi yaturutse kwa Matwar Ibn Ukamis (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Iyo Allah ageneye umugaragu we ko apfira ahantu, ashyiraho impamvu ituma ajya aho hantu."
At-TirmidhiIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iravuga ko iyo Allah agennye ko umugaragu we apfira ahantu atari ho yari ari, amushyiriraho impamvu ituma ajyayo, maze akaba ariho apfira.
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yabwiye se wabo iti: Vuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH (Nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by'ukuri uretse Allah), nzaryifashishe ku munsi w'imperuka nkuvuganira Se wabo aramusubiza ati: Iyo bitaza kuba abakurayishi babingayira bavuga bati: Yabitewe no gutinya urupfu, nari kurivuga kugira ngo nkunezeze! Nuko Allah amanura umurongo wa Qur'an ugira uti: {Rwose, wowe (Muhamadi) ntuyobora uwo ukunze, ahubwo Allah ni We uyobora uwo ashaka. Kandi ni We uzi neza abayobotse.} [Al Qaswasw: 56]
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasabye se wabo Abu Twalib ubwo yari yegereje igihe cyo gupfa ari gusamba ko yavuga ijambo LA ILAHA ILA LLAH kugira ngo azaryifashishe amuvuganira ku munsi w'imperuka, anabe umuhamya we w'uko yabaye umuyisilamu, ariko se wabo arabyanga atinya ko abakurayishi bazabimugayira bakavuga ko yabaye umuyisilamu kubera gutinya gupfa n'intege nke! Nuko abwira Intumwa y'Imana ati: Iyo bitaba iyo mpamvu nari kugukorera ibyo wifuza nkabivuga, kugira ngo ngushimishe! Nuko Allah amanura umurongo ugaragaza ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) idafite ubushobozi bwo kuyobora uwo ishatse ahubwo Allah wenyine ariwe ushoboza kuyobora uwo ashatse, kandi ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iyobora abantu ibasobanurira inabagaragariza inzira y'ukuri ndetse igororotse.
Hadithi yaturutse kwa Aishat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Uwitwa Ibun Djud'aan mbere y'ubuyisilamu yajyaga arangwa no kunga isano ry'imiryango, akagaburira abakene, ese ibyo hari icyo bizamumarira,? Intumwa iramusubiza iti: Ntacyo byamumarira , kubera ko nta munsi n'umwe yigeze avuga ati: RABI GH'FIR LII KHATWIATII YAWUMU DINI: Mana Nyagasani, ku munsi w'imperuka uzambabarire ibyaha byanjye!
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) mu mvugo yaturutse kwa Abdullah Ibun Djad'an, akaba yari umwe mu batware bo mu bwoko bw'abakurayishi mbere y'ubuyisilamu. Bimwe mu bikorwa byiza byamuranze; nuko yunganga isano ry'abo mu muryango we wa hafi, akababanira neza, akagaburira abakene ndetse n'ibindi bikorwa byiza byamurangaga Islamu yashishikarije gukora; aha niho yasobanuye ko ibi bikowa ntacyo bizamumarira ku munsi w'imperuka, kubera ubuhakanyi bwe bwo kutemera Allah, kandi ko mu buzima bwe atigeze avuga ati: Mana Nyagasani ku munsi w'imperuka uzambabarire ibyaha byanjye.
Hadithi yaturutse kwa Hakim Ibun Hizam (Imana imwishimire) yaravuze ati: Nabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) nti: Yewe Ntumwa y'Imana! Uravuga iki ku bikorwa najyaga mpozaho mbere y'ubuyisilamu nko gutanga amaturo (Swadaqat) cyangwa se guha ubwigenge umucakara, kunga isano ry'imiryango, ese hari ibihembo nzabibonera? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Wabaye umuyisilamu ufite n'ibyiza wakoze mbere."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) muri iyi Hadithi iragaragaza ko umuhakanyi iyo abaye umuyisilamu, ibikorwa bye byose yakoze abihemberwa harimo n'ibyiza yakoze ataraba umuyisilamu arabihemberwa nko gutanga amatururo, guha ubwigenge abacakara, kunga isano n'ibindi.
Hadithi yaturutse kwa Ibun Umar (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Urugero rw'indyarya mu idini ni nk'urw'ihene yayobeye mu wundi mukumbi w'ihene, ikajya ikurikira izo ibonye, ubundi igakurikira izindi."
MuslimMuri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza uburyo indyarya iba imerewe, ndetse ko iba imeze nk'ihene yayobewe umukumbi iri kumwe nawo... Rimwe ijyana n'uyu mukumbi, ubundi ikajyana n'uriya... Bityo n'indyarya nuko ziba ziri kujuragira ziri hagati y'ukwemera n'ubuhakanyi, ugasanga ntibari hamwe n'abameramana mu buryo bugaragara n'ubutagaragara, ndetse ntibari hamwe n'abahakanyi mu buryo bugaragara n'ubutagaragara, rimwe ubasanga na bariya, ubundi ukabasanga na bariya,...
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amr Ibun Al Asw (Imana imwishimire we na se) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Mu by'ukuri ukwemera kw'umwe muri mwe kurasaza nk'uko umwambaro usaza! Mujye musaba Allah avugurure ukwemera kwanyu mu mitima yanyu.'
Al-HaakimMuri iyi Hadithi Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ko ukwemera k'uwo ari we wese mu bantu gusaza, kugacika intege nk'uko umwambaro mushyashya usaza iyo ukoreshejwe igihe kinini! Kubera gucika intege mu bikorwa byo kugaragira Allah cyangwa se gukora ibyaha, no kwijandika mu byo irari riba rimuhamagarira gukora. Niyo impamvu Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yatweretse ko tugomba gusaba Allah ko yatuvugururira ukwemera kwacu, twubahiriza amategeko twategetswe, dusingiza Allah kenshi tunamwicuzaho.
Hadith yaturutse kwa Abi Mussa Al Ash'ariy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Uzadutunga intwaro cyangwa se akayitubanguraho, uwo ntabwo ari muri twe."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irahanangiriza umuntu utunga intwaro abayisilamu agamije kubatera ubwoba, cyangwa se kubanyaga; ubikoze bitari mu kuri, aba akoze icyaha gikomeye kandi ndengakamere, ndetse nawe aba akwiye ibihano bikomeye.