





























Hadeeth Cards
Da'wa cards that highlight great meanings from the noble prophetic hadiths in a simple style and attractive display that helps the Muslim to have a deeper understanding of his religion in an easy way
All
Hadith yaturutse kwa Abi Said Al Khud'riy (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Nimwumva umuhamagaro (Adhana), mujye musubiramo amagambo uhamagara avuze."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irashishikariza gusubiramo amagambo uhamagarira abantu gusali ari kuvuga, dusubiramo amagambo avuze interuro ku yindi, Iyo avuze ALLAH AKBAR, natwe tuyisubiramo, yavuga ubuhamya bubiri natwe tukabusubiramo, usibye igihe avuze (HAYYA ALA SWALAT, HAYYA ALAL FALAH) icyo gihe turavuga tuti: LA HAWLA WALA QUWATA ILA BILLAH: Nta bubasha ndetse nta n'ubushobozi usibye gushobozwa na Allah.
Hadith yaturutse kwa Al Mughirat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Igihe kimwe nari kumwe n'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ku rugendo, nuko nihutira kumwambura Khofu yari yambaye, maze irambwira iti: " Zireke kuko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku", nuko ihanagura Khofu.
Al-Bukhari and Muslim. This is the wording of Al-BukhariIgihe kimwe Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yari iri muri rumwe mu ngendo zayo, iratawaza, Ubwo yari igeze ku birenge byayo Al Mughirat Ibun Shu'ubat (Imana imwishimire) yihutira kuziyambura kugira ngo ibone uko itawaza ku birenge! Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramubwira iti: Zihorere ntuzinyambure, kubera ko nazambaye ibirenge byanjye bifite isuku. Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ihanagura hejuru yazo, aho kuziyambura ngo itawaze ku birenge.
Hadith yaturutse kwa Aishat Nyina w'abemerana (Imana imwishimire) yavuze ko Fatwimat umukobwa wa Abi Hubayshin yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ati: "Njya ngira uburwayi nyuma y'imihango amaraso agakomeza kuza adkama, ese njye ndeka gusali? Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: "Oya ayo ni amaraso aba avuye mu mutsi! Ahubwo jya ureka gusali iminsi usanzwe ugira mu mihango, nyuma yayo wiyuhagire usali."
Al-Bukhari and MuslimFatwimat umukobwa wa Hubayshi yabajije Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) agira ati: Amaraso yanjye y'imihango ntajya ahagarara, ahubwo nkomeza kuyabona no mu gihe kitari icy'imihango gisanzwe, ese nanjye itegeko rindeba ni nk'iry'umuntu uri mu mihango njye ndeka gusali? Nuko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iramusubiza iti: Ayo maraso ni ay'uburwayi aterwa no kuba haba hari umutsi wo muri nyababyeyi wacitse, ntabwo ari amaraso y'imihango. Bityo igihe cy'imihango usanzwe uyiboneramo nikigera, ujye ureka iswalat no gusiba n'ibindi bikorwa umuntu uri mu mihango atemerewe; ariko icyo gihe nikirangira, uzaba utakibarwa nk'uri mu mihango, uzisukure inzira y'amaraso, hanyuma wiyuhagire umubiri wose, hanyuma usali.
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umwe muri mwe natawaza, ajye ashoreza amazi mu mazuru ye, hanyuma ayashoreze, n'uzisukura ari mu bwiherero adakoresheje amazi akoresheje nk'amabuye ajye akoresha ay'igiharwe, kandi umwe muri mwe nakanguka ajye akaraba intoki ze mbere y'uko azinjiza mu gikoresho akoresha isukuru (gutawarizamo), kubera ko umwe muri mwe aba atazi aho ukuboko kwe kwaraye." N'imvugo ya Muslim iragira iti: "Umwe muri mwe naba akangutse mu bitotsi bye, ntazinjiza intoki ze mu gikoresho atawarizamo kugeza abanje kuzoza inshuro eshatu, kubera ko aba atazi aho intoki ze zaraye."
MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yagaragaje amwe mu mategeko y'isuku, amwe muri yo: Irya mbere: Nuko utawaje agomba gushoreza amazi mu mazuru, yarangiza akayapfuna. Irya kabiri: Nuko ushatse kwikiza umwanda ari mu bwiherero ariko akaba adafite amazi afite nk'ibuye n'ibindi, agomba kwisukuza amabuye y'igiharwe, amacye yaba atatu cyangwa se arenzeho ku buryo amukuraho umwanda neza. Irya gatatu: Nuko umuntu ukangutse mu ijoro, atinjiza intoki ze mu gikoresho akoresha atawaza, ahubwo agomba kuabnza kuzikaraba inshuro eshatu, kubera ko aba atazi aho intoki ze zaraye, bityo zikaba zishobora kuba ziriho umwanda. Hari n'ubwo Shitani (Shaytwani) yaba yazikiniyeho zikaba ziriho ibintu byamugiraho ingaruka cyangwa se bikangiza amazi.
Hadithi yaturutse kwa Abi Bak'rat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yarabajije iti: "Ese mbabwire ibyaha bikuru kuruta ibindi?" Ibibabaza inshuro eshatu; barayisubiza bati: Yego yewe Ntumwa y'Imana! Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irabasubiza iti: "Ni ukubangikanya Imana, no gusuzugura ababyeyi!" Yari yegamye maze ireguka iricara, maze iravuga iti: "No kuvuga imvugo z'ikinyoma!" Yakomeje kubisubiramo kugeza ubwo tuvuga tuti: Iyaba yari icecetse!
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragariza abasangirangendo bayo ibyaha bihambaye kuruta ibindi, maze ivuga ibi bitatu: 1-Kubangikanya Imana: Ari byo bisobanuye gufata bumwe mu bwoko bw'amasengesho ukabukorera undi utari Allah, cyangwa se gufata ikindi ukakinganya na Allah mu kuba ari we Mana yonyine ikwiye guharirwa amasengesho, n'ibikorwa byayo yihariye bidakorwa n'undi uwo ari we wese, ndetse no kuba ari we Mana yonyine mu mazina yayo yihariye n'ibisingizo byayo. 2-Gusuzugura ababyeyi: Ni ukubakorera icyo ari cyo cyose cyababangamira, cyaba mu mvugo cyangwa se ibikorwa, no kureka kubakorera ineza ubagomba. 3. Ni ukuvuga ibinyoma, harimo no kubihamya: Bikaba ari buri mvugo mpimbano y'ikinyoma umuntu avuga agamije gutesha agaciro uwo ari kuvuga kugira ngo atware umutungo we, cyangwa se amuhemukire ku cyubahiro cye cyangwa se n'ibindi. Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yasubiyemo kenshi iri jambo rigira riti no kuvuga ibinyoma, igamije kuburira abantu kureka kuvuga amagambo y'ibinyoma, no kubagaragariza ko ari ibibi ndetse n'ingaruka zabyo mbi ku muryango mugari, kugeza ubwo abasangirangendo bavuze bati: Iyaba yari icecetse, mu rwego rwo kuyigirira impuhwe, no kutishimira ibyayibangamira.
Hadithi yaturutse kwa Al Miqdam Ibun Ma'adiy Karib (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Umuntu nakunda mugenzi we ajye abimubwira ko amukunda."
At-TirmidhiIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza imwe mu mpamvu zituma ubuvandimwe hagati y'abayisilamu bukomera, ndetse zikanasakaza urukundo hagati yabo. Iyo mpamvu nta yindi ni ukubwira umuvandimwe wawe ukunda ko umukunda.
Hadithi yaturutse kwa Abdillah Ibun Amri Ibun Al Asw (Imana imwishimire we na se) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Ibyaha bikuru ni: Ukubangikanya Imana, no gusuzugura ababyeyi bombi, no kwica inzirakarengane, n'indahiro irindimurira nyirayo mu muriro."
Al-BukhariIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iragaragaza ibyaha bikuru, bikaba ari bya bindi uwabikoze yateganyirijwe ibihano bihambaye hano ku isi cyangwa se ku munsi w'imperuka. Ikibanziriza ibindi ni Ibangikanyamana: Ari byo bisobanuye gufata bumwe mu bwoko bw'amasengesho ukabukorera undi utari Allah, cyangwa se kureshyeshya Allah n'uwo ari we wese mu bintu by'umwihariko kuri Allah gusa, mu kuba ari we mana wenyine, cyangwa se mu bikorwa yihariye wenyine, cyangwa se mu mazina ye matagatifu n'ibisingizo bye byuzuye. Icya kabiri muri byo: Ni ugusuzugura ababyeyi ari byo bisobanuye kubakorera icyo ari cyo cyose cyababangamira, cyaba mu mvugo cyangwa se ibikorwa, no kureka kubakorera ineza ubagomba Icya gatatu muri byo: Ni ukwica inzirakarengane bitari mu kuri, nko kwica umuntu mu mahugu n'ubugome. Icya kane muri byo: Ni indahiro irindimurira nyirayo mu muriro; ni indahiro ikozwe mu binyoma kandi ubikoze abizi ko abeshya; yiswe gutyo kubera ko ishyira nyirayo mu byaha cyangwa se mu muriro.
Hadith yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yaravuze ati: Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yaravuze iti: "Uharanira gucyemura ibibazo by'umupfakazi n'umukene, aba ameze nk'uharanira inzira ya Allah, cyangwa se uhora akora ibihagararo by'ijoro asali ndetse n'amanywa akaba asibye."
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) iratubwira ko umuntu uharanira gucyemura ikibazo cy'umugore wapfushije umugabo, akaba adafite undi wakimucyemurira, cyangwa se umukene ubabaye, akabacyemurira ibibazo bafite yiringiye ingororano kwa Allah, mu bihembo aba ameze nk'uharanira inzira ya Allah cyangwa se usali ijoro ryose ubutaruhuka, cyangwa se usiba amanywa yose buri gihe.
Hadithi yaturutse kwa Abi Hurayrat (Imana imwishimire) yavuze ko Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yavuze iti: "Mwirinde ibyaha birindwi birimbura.” Baramubaza bati: Ni ibihe yewe ntumwa y’Imana? Intumwa y'Imana iravuga iti “Kubangikanya Imana, gukoresha uburozi (ubupfumu), kwica umuntu Imana yaziririje ko yicwa, nta mpamvu yemewe n’amategeko, kurya riba, kurya umutungo w’imfubyi, guhunga urugamba igihe cy’itabaro no kubeshyera ubusambanyi abagore b’abemera bifata b'abere.”
Al-Bukhari and MuslimIntumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) irategeka abayoboke bayo kugendera kure ibyaha birindwi byoreka ubikora; ubwo yabazwaga ibyo ari byo yagaragaje ko ari ibi bikurikira: Icya mbere: Kubangikanya Allah n'undi cyangwa se umureshyeshya n'ikindi uko cyaba kimeze kose, no kugira undi ukorera igikorwa cyo kugaragira Allah (Ibadat) utari we . Intumwa yahereye ku ibangikanyamana, kuko ari cyo cyaha kiruta ibindi. Icya kabiri: Kuroga- bikorwa mu buryo butandukanye nko guhuhira mu mapfundo, gutongera imiti n'ibyatsi, imyotsi, bikaba byagira ingaruka mu mubiri w'uwarozwe bikamwica cyangwa se bikamurwaza, cyangwa se bigatanya hagati ya babiri bashakanye. Iki kikaba ari kimwe mu bikorwa bya Shitani, kandi benshi mu baroga ntibakigeraho batabanje gukora ibangikanyamana, ndetse no kwiyegereza imyuka mibi uyitambira kimwe mu byo ikunda. Icya gatatu: Ni ukwica roho y'inzirakarengane Allah yaziririje kwica, cyeretse ari ku bw'impamvu yemewe mu mategeko (nk'uwishe undi, umugizi wa nabi,...), ariko ibyo bikorwa n'umuyobozi. Icya kane: Gukoresha Riba byaba ari ukuyirya cyangwa se ubundi buryo bwose wakoresha bwakugirira umumaro. Icya gatanu: Ni ukwigarurira umutungo w'umwana w'imfubyi utarakura wapfushije se. Icya gatandatu: Guhunga urugamba abayisilamu basakiranyemo n'umwanzi. Icya karindwi: Guhimbira abagore b'abere batiyandarika igikorwa cy'ubusambanyi, ni nk'uko bimeze ku guhimbira abagabo batiyandarika.